Ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda riratangaza ko ryizeye intsinzi ikomeye mu matora y'umukuru w'igihugu yabaye mu Rwanda.
Visi perezida wa FPR Inkotanyi mu kiganiro yahaye Ijwi ry'Amerika yavuze ko bafite icyizere cy'uko bagiye kongera kuyobora u Rwanda mu myaka yindi irindwi iri imbere. Yabivugiye ku biro by'itora byaho umukuru w'igihugu Paul Kagame yatoreye.
Kw’isaha ya saa tanu za mu gitondo ku isaha yo mu Rwanda, ni bwo umukandida Paul Kagame Paul yageze ku biro by’itora biri ku ishuri ryisumbuye rya APE Rugunga mu kagari ka Kiyovu mu karere ka Nyarungenge . Umukuru w’igihugu yari aherekejwe n’umufasha we Jeanette Kagame n’abana babo.
Kuri ibyo biro by’itora Perezida Kagame ntiyahamaze igihe kuko arangije gutora we n’umuryango we bahise bataha ntacyo abwiye itangazamakuru.
Icyakora visi perezida wa FPR Inkotanyi Christopher Bazivamo nawe wari kuri ibyo biro by’itora yabwiye Ijwi ry’Amerika ko bizeye itsinzi nini cyane. Ibyo akavuga ko abihera ku byo babonye mu gihe cyo kwiyamamaza ubwo umukandida wabo yagiye yakirwa n’abaturage benshi bamugaragarizaga ko bazamutora.
Mu mujyi wa Kigali mu turere dutandukanye Ijwi ry’Amerika ryasuye wasanganga imirongo ari minini ariko igikorwa cyo gutora cy’ihutaga kandi kugeza ubu nta kintu na kimwe kidasazwe cyagaragaye muri ayo matora.
Bamwe mu baturage bavuganye n’Ijwi ry’’Amerika bavuze ko babona ayo matora yagenze neza kandi mu ituze.
Amatora yo mu Rwanda yakurikiranye n’indorerezi zigera hafi ku bihumbi bibiri harimo abanyamahanga bagera hafi kuri magana atanu. Dileita Mohamed Dileita wigeze kuba ministiri w’Intebe wa Djibouti akaba arindorerezi y’umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa yabwiye Ijwi ry’Amerika ko babona amatora yakozwe mu mutuzo n’amahoro.
Biteganyinjwe ko musaha tanu z’ijoro ku isaha ya Kigali ari bwo imibare ya mbere y’ibyavuye mu matora aribwo iri butanganzwe na komisiyo y’igihugu y’amatora.
Facebook Forum