Uko wahagera

Umukandida Frank Habineza Yizeye Intsinzi 70 Kw'Ijana


Umukandida w’ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije, Frank Habineza.
Umukandida w’ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije, Frank Habineza.

Abanyarwanda hafi miliyoni 7 bazindukiye mu matora yo gushaka uzayobora u Rwanda.

Umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Frank Habineza, yatoreye mu murenge wa Kimironko, mu karere ka Gasabo, aho yarategerejwe n’abanyamakuru benshi baba ab'imbere mu gihugu, ndetse nabo hanze .

Frank Habineza
Frank Habineza

Frank Habineza wazanye n’umugore we, yabwiye itangazamakuru nyuma yo gutora ku nshuro ya mbere inzira ya Demokarasi irimo gushinga imizi mu Rwanda. Uyu mukandida yavuze ko ari bwo bwa mbere mu Rwanda umuntu utavuga rumwe na Leta abaye umukandida.

Frank Habineza yavuze ko yizeye insinzi ingana na 70 ku ijana mu gihe amatora yaba yabereye mu mucyo, n'ubwo yirinze kugira icyo atangaza azakora mu gihe yaba adatsinze.

Umukandida Frank Habineza
Umukandida Frank Habineza

Aya matora yitabiriwe n’Abanyarwanda 6,897,076 batora Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Mubatira, 54% ni abagore naho 46% ni abagabo; muri abo bose urubyiruko rukaba ari 45%. Abanyarwanda baba mu mahanga bangana ni 44,362 batoreye mu byumba by’itora 98.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG