Uko wahagera

PSG Iguze Neymar Miliyoni 222 za Euros


Rutahizamu Neymar, wari usanzwe akinira ikipe FC Barcelone yo muri Esipanye, amaze kugurwa n'ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa.

Neymar ni umwe mu bakinnyi bigaragaje cyane muri iyi myaka ishize, bikaba akarusho mu mwaka ushize aho yatsindiye ikipe ye ya FC Barcelone ibitego birenga 100 ayifasha kwegukana ibikombe bitandukanye. Yafashije kandi ikipe ye y’igihugu ya Bresil kwegukana igikombe cy’imikino ngororamubiri cyaberaga muri icyo gihugu.

Abakunzi ba ruhago benshi ntibatekerezaga ko uyu musore yava muri iyi kipe bitewe n’ubufatanye bukomeye hagati ye na Messi ndetse na Suarez. Ikipe ya FC Barcelone nayo yabaye nk’itunguwe n’icyemezo cy’uyu musore. Uyu mwaka, Barcelone yari ihugiye mu kongerera amasezerano Lionel Messi no gusinyisha umutoza wayo mushya Ernesto Valverde.

Iyi nkuru y’inshamugongo ku bafana ba FC Barcelone, imaze gushimangirwa n’impande zombie. Amasezerano Neymar yasinye amushyize ku mwanya wa mbere w’umukinnyi w’umupira w’amaguru uhenze kurusha abandi ku isi. Neymar, w’imyaka 25 y’amavuko, yaguzwe miliyoni 222 za EUROS, amafranga akoreshwa ku mugabane w’Uburayi.

Kizigenza wa FC Barcelone Lionel Messi, yahise asohora ubutumwa amushimira ibihe babanye anamwifuriza ibihe byiza muri PSG.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG