Uko wahagera

Isirayeli Yadohoreye Abanyapalesitina ku Butaka Butagatifu


Uyu munsi kuwa kabiri, Leta ya Isirayeli yakuyeho uburyo yari yarashyizeho bwo gusaka ikintu cyose cyaba gikoze mu cyuma cyaba gitwawe n’abantu baza gusura ubutaka butagatifu.

Icyumweru cyari kimaze kurenga Abanyapalesitina bigaragambiriza, ku butaka butagatifu, mu mujyi wa Yerusalemu, kubera uburyo bushya bwo gusaka bwari bwashizweho. Ubu buryo ntibwari bwishimiwe na gato n’abayisilamu, bakomoka muri Palesitina.

Rami Hamdallah, Minisitiri w’intebe wa Palesitina na we yari yahamagariye Abayisilamu gukomeza kubyamagana, ndetse bagakomeza gusengera hanze mu kibuga aho kwinjira mo imbere.

Ku bufatanye bwa Amerika, Ambasaderi David Friedman yabashije guhuza impande zombi, Isirayeli yemera gukuraho ubu buryo yari yatangije kuva tariki ya 14 z’uku kwezi nyuma y’uko abiyahuzi baharasiye abapolisi bayo.

Gusa n’ubwo byakuweho, imyigaragambyo yo iracyakomeje kuko n’ubundi Isirayeli yashyizeho za kamera muri buri gace kose k’ubu butaka, Abayisilamu, bifuza ko nazo zakurwaho, kuko bumvikanisha ko zibangamiye ubwisanzure mu masengesho yabo

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG