Uko wahagera

Rwanda: Abakandida Bafite Ingorane mu Kwiyamamaza


Frank Habineza ni umuyobozi w;ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije
Frank Habineza ni umuyobozi w;ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije

Komisiyo y'igihugu y'amatora mu Rwanda, iravuga ko nyuma y'iminsi 6 hatangiye ibikorwa byo kwiyamamaza, yagaragaje ibibazo bito byatangiye kuboneka mur’ibyo bikorwa.

Kalisa Mbanda Perezida wa Komisiyo y'igihugu y'amatora, atangaje ibi nyuma y’aho umukandida w'ishyaka riharanaira demokrasi no kurengera ibidukikije, ndetse n'umukandida wigenga bagaragarije ibibazo bagenda bahura nabyo aho bajya kwiyamamariza.

Komisiyo y’igihugu y’amatora iratangaza ko ibyo abakandida bamwe bamaze igihe bavuga ko baba babangamirwa n’inzego zibanze, atari ukuri.

Bwana Mbanda, atunga agatoki abo bakandida, ko aribo bagira uruhare mu gutuma gahunda yabo idakorwa uko bikwiye.

Ibindi kur’iyi nkuru twumvirize umumenyeshamakuru w’Ijwi ry’Amerika mu Rwanda Assumpta Kaboyi.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:20 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG