Uko wahagera

Abasirikare 28 ba Siriya Baguye mu Gitero


Muri Siriya abasilikare barwanya ubutegetsi bishe ingabo za leta 28. Babavumbukiyeho mu gitero cyo kuri uyu wa kane babasanze hanze y’umurwa mukuru Damasi.

Ni amakuru aturuka mu muryango w’abanyasiriya ufite icyicaro cyawo mu Bwongereza ukurikirana ibibera muri Siriya.

Abo basilikare bagabweho igitero n’abarwanya ubutegetsi ubwo bageragezaga kwerekeza mu mujyi wa AL-Rihan.

Uwo muryango w’abanyasiriya ukurikirana ibibera mu gihugu cya Siriya, wavuze ko mu bahitanywe n’icyo gitero harimo abafise ipete rya ofisiye. Uwo muryango unavuga ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG