Uko wahagera

Kandida Paul Kagame Yatangiriye muri Ruhango


Paul Kagame wa FPR yiyamamariza mu karere ka Ruhango mu ntara y'Amajyepfo y'u Rwanda
Paul Kagame wa FPR yiyamamariza mu karere ka Ruhango mu ntara y'Amajyepfo y'u Rwanda

Umukandida wa FPR inkotanyi Paul Kagame yageze mu Ruhango ahagana saa tanu z'amanywa. Yakiriwe n’imbaga yari yakubise yuzuye ikibuga cy’ishuri rihari. Kuva I Kigali kugera ahaberaga ibikorwa byo kwiyamamaza, igice kinini cy’umuhanda cyari gitatse amabara y’ishyaka FPR ndetse n’amafoto y’umukandida wayo.

Nta magambo menshi yavuzwe yerekeza ku kwiyamamaza nyirizina ushinzwe kwamamaza Paul Kagame Madame Julienne Uwacu, ni minister w’umuco na Siporo, yavuze ko ibikorwa FPR irangajwe imbere na Paul Kagame yagezeho mu myaka amaze ku butegetsi byivugira .

Ubwo yari afashe ijambo, Paul Kagame na we ntiyatinze ku mvugo isaba amajwi. Gusa yashimiye amashyaka yiyemeje kumushyigikira, avuga ko yahisemo neza. Amashyaka 8 muri 11 ari mu Rwanda yiyemeje kumushyigikira, usibye ishyaka riharanira Demukarasi no Kurengerea ibidukikije ryatanze umukandida, ndetse n’ishyaka rya PS imberakuri ritavuga rumwe na Leta uko ari abiri ni yo yonyine atarashyigikiye umukandida wa FPR inkotanyi.

Abaturage bari baturutse imihanda yose, baganiriye n'Ijwi ry’Amerika, bemeje ko benshi bamaze amasaha arenga 5 bagenda kuko baturukaga kure, ariko bishimiye umukandida wabo. Bagarutse kubyo bifuza ko umukandida wa FPR yabakorera mu gihe yaba amaze gutorwa.

Ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiye kuri batatu bahatana kuzayobora u Rwanda byatangiye kuri uyu wa gatanu, ariko ku munsi wa mbere byasaga n’aho umukandida wa FPR ari we wenyine ugaragara. Kuva I Kigali kugera ahaberaga ibikorwa byo kwiyamamaza, igice kinini cy’umuhanda cyari gitatse amabara y’ishyaka FPR ndetse n’amafoto y’umukandida wayo.

Gusa nta bara riranga undi muri babiri basigaye biyamamaza ryabonekaga ku mihanda. Ibikorwa byo kwiyamamaza birakomeje mu gihugu cyose kugeza ku itariki 2 z’ukwezi gutaha

Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika mu Rwanda Assumpta Kaboyi ni we utugezaho iyi nkuru.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:35 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG