Uko wahagera

Ibyobo Bishya Byatabwemo Abantu muri Kongo


Umuryango w’Abibumbye, umaze gutangaza ko wabonye ikindi cyobo gishobora kuba kirimo imirambo igera 38, mu ntara ya Kasai, ho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Aho ni mu gace kavugwamo ubwicanyi kuva mu mpera z’umwaka ushize.

Aya makuru naramuka yemejwe, iki kiraba kibaye icyobo cya 80 kigaragaye muri aka gace, kamaze kugwamo ibihumbi by’abantu bishwe kuva mu kwezi kwa munani umwaka ushize.

Kugeza ubu, umuryango w’abibumbye ubarura abantu bagera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi Magana atatu (1.3) bakuwe mu byabo. Muri bo, ibihumbi 30, bahungiye mu gihugu bihana imbibe cya Angola.

Ubu bwicanyi bwatangiye ubwo ingabo za Leta zicaga umwe mu bayobozi b’abaturage muri aka gace. Icyo gihe, abo mu bwoko akomokamo na bo bahise batangira kwihorera.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG