Uko wahagera

USA Ntirashobora Kwemeza Urupfu Rwa al-Baghdadi


Abu Bakr al-Baghdadi, umuyobozi mukuru w'umutwe wa Leta ya Kiyisilamu
Abu Bakr al-Baghdadi, umuyobozi mukuru w'umutwe wa Leta ya Kiyisilamu

Ministeri y’ingabo ya Leta zunze Ubumwe z’Amerika yatangaje ko nta makuru ifite ahagije yatuma yemeza ko Abu Bakr al-Baghdadi, umuyobozi w’ikirenga w’umutwe wa Leta ya Kiyisilamu yaba yarishwe.

Ibi byavuzwe n’ubuyobozi bw’ingabo z’Amerika zirwanira muri Iraki. Ubwo buyobozi bwagize buti “Ntiturashobora kwemeza ayo makuru nubwo twifuza ko yaba impamo.”

Hagati aho umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu muri Syria ufite icyicaro mu Bwongereza wavuze ko ufite amakuru ahamya ko al-Baghdadi atakiriho.

Umuyobozi w’uwo muryango Rami Abdel Rahman yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko kuri uyu wa kabili aribwo babonye amakuru yemeza urupfu rwa al-Baghdadi, ariko ayo makuru ntavuga igihe yishwe.

Baghdadi w’imyaka 46 aheruka kuboneka mu ruhamwe mu 2014 mu mujyi wa Mosul. Amakuru y’urupfu rwe amaze gutangazwa inshuro nyinsho mu myaka itatu ishize.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG