Uko wahagera

Rwanda: Kagame, Habineza na Mpayimana ni bo Bakandida


Prof Kalisa Mbanda umuyobozi wa Komisiyo y'igihugu y'amatora mu Rwanda
Prof Kalisa Mbanda umuyobozi wa Komisiyo y'igihugu y'amatora mu Rwanda

Komisiyo y’igihugu y’amatora imaze kwemeza ko abakandida 3 barimo Paul Kagame watanzwe n’ishyaka rya FPR inkotanyi, Frank Habineza watanzwe n'ishyaka riharanira demokrasi no kurengera ibidukikije n’umukandida wigenga Mpayimana Phillipe, ari bo bemerewe kuzahatana mu matora ya Perezida wa Repubulika.

Komisiyo yavuze ko umukandida wigenga umwari Dianne Rwigara atabashije kuzuza imikono isabwa. Muri 600 yasabwaga, yabonye abamusinyiye bagera kuri 572 gusa.

Uyu mwari umwe rukumbi wari mu bahatana kuzayobora u Rwanda, komisiyo yagaragaje ko yasinyishije abantu bapfuye, ndetse anavugwa kuba yarifashishije inyandiko y’umutwe wa politike PS imberakuri, mu gushaka imikono y'abamushyigikiye. Komisiyo yatangaje ko ibi byamugaragaje nk'utari indakemwa.

Undi mukandida wigenga utujuje ibisabwa ni bwana Mwenedata Gilbert. Na we komisiyo yagaragaje ko yagize imikono 522 kuri 600 yasabwaga, anashyira ku rutonde rw’abamusinyiye umuntu witabye Imana.

Uwa nyuma komisiyo itemereye, ni Bwana Barafinda Segikubo Fred. Uyu na we komisiyo yagaragaje ko atigeze yuzuza imikono 600 yasabwaga, ko yabonye imikono 362 gusa.

Kwiyamamaza ku bakandida bemejwe bizatangira tariki ya 14 y'ukwa karindwi 2017.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG