Uko wahagera

Ba Perezida Trump na Putin Bazaganira Iki?


Perezida Donald Trump w’Amerika, yongeye gushimangira ko atemeranya n’abahamya ko Uburusiya bwamufashije gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu.

Ni mu ijambo yavugiye mu mujyi wa Varsovie, mu gihugu cya Polonye mbere gato yuko yerekeza mu nama ihuza ibihugu by’ibikomerezwa ku isi, “G20” izabera mu mujyi wa Hamburg mu Budage. Trump yagarutse ku byemejwe n’ibiro by’ubutasi bw’Amerika, ko Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin, ari we watanze itegeko akanayobora umushinga wo kwinjira mu mabanga no guharabika Hillary Clinton, umukandida w’umudemocrate wari uhanganye na Trump.

Mu magambo ye, Trump, yibaza impamvu uwo yasimbuye, Perezida Obama atigeze agira icyo akora kandi aya makuru yaramenyekanye mu kwa munani, amezi atatu mbere y’amatora. Avuga ko impamvu Obama ntacyo yakoze aruko yarashyigikiye Hillary Clinton kandi akizera ko ari nawe uzatsinda, ati iyo bitaba ibyo yari kugira icyo akora.

Perezida Donald Trump, asanisha iki kibazo nk’ikindi cyabaye mu mwaka w’2003, ubwo Amerika yateraga igihugu cya Iraki cyari kyobowe na Sadam Hussein. Uyu yashinjwaga gutunga intwaro z’ubumara. Ati “Kiriya gihe isi yose yumvaga ko Sadam afite izi ntwaro 100 ku 100, gusa nyuma byagaragaye ko habayeho kwibeshya.”

Biteganijwe ko ba Perezida Trump na Putin baganira bwa mbere imbona nkubone, kuri uyu wa gatanu mu nama y’ibihugu by’ibikomerezwa ku isi yo mu Budage. Gusa ntiharatangazwa niba iki kibazo cyo kwivanga mu matora y’Amerika kw’Uburusiya kiri mu byo bazaganira.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG