Uko wahagera

Largie Ramazani Yasinye Kwinjira Manchester United


Abakinnyi babiri bakiri bato bakomoka muri Afurika bamaze gusinya amasezerano n’amakipe akomeye ku mugabane w’Uburayi.

Timothy Weah, umuhungu wa George Weah. Uyu ni umunyaliberiya wakanyujijeho mu minsi yashize mu ikipe ya Paris Saint Germain mu Bufaransa. Ni na we mukinnyi rukumbi w’umunyafrika ufite umupira wa zahabu, “Ballon d’or” utangwa na FIFA.

Umuhungu we, Timothy Weah, w’imyaka 17 yamaze gusinya amasezerano y’imyaka 3 n'iyi kipe se yakinniye mu myaka ya za 90. Uyu musore yari amaze gukinira ikipe y’umupira w’amaguru yo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, kuko yavukiye mu mujyi wa New York.

Undi mu kinnyi ni Largie Ramazani w’imyaka 16. Uyu ni Umubirigi wigaragarije mu makipe atandukanye nka Anderlecht yo mu mujyi wa Buruseli mu Bubirigi. Na we yamaze gusinya amasezerano y’imyaka 4 n’ikipe ya Manchester United, yo mu mujyi wa Manchester mu Bwongereza.

Largie Ramazani, rutahizamu ukiri muto wabengutswe n’umutoza Jose Mourinho, wa Manchester United, abyarwa n’ababyeyi b'Abarundi ndetse ni naho yavukiye ariko atangirira umupira mu Bubirigi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG