Uko wahagera

Rwigara Aremeza Ko Yarenganyijwe na Komisiyo y'Amatora


Diane Rwigara agaragariza abanyamakuru bimwe mu byangombwa yagejeje kuri komisiyo y’amatora bishyigikira kandidatire ye
Diane Rwigara agaragariza abanyamakuru bimwe mu byangombwa yagejeje kuri komisiyo y’amatora bishyigikira kandidatire ye

Umwali Diane Rwigara wifuza kwiyamamariza umwanya w'umukuru w'igihugu nk'umukandida wigenga mu matora y'umukuru w'igihugu mu Rwanda yavuze ko komisiyo y'amatora yamurenganyije ntiyamugaragaza ku rutonde rw'agateganyo.

Ni nyuma y’aho kuri uyu wa kabiri atagaragaye ku rutonde rw’agateganyo rwa Komisiyo y’amatora rw'abaziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu.

Komisiyo yatangangajeko abakandida bigenga bose babuze imikono ihagije y’ababashyikiye.

Diane Rwigara yabwiye Itangazamakuru ko yarenganyijwe kuko yatanze imikono 985 yisanga hafi kimwe cya kabiri cyayo komisiyo itayemera.

Rwigara yavuze ko akomeje gushaka imikono y’abamushyigikiye, n’ubwo bamwe mu bantu bamusinyiye bagenda bahohoterwa bazira kumusinyira.

Kugeza ubu Rwigara avuga ko Abagera kuri 15 bamuhaye imikono ishyigikira kandidature ye bahohotewe. Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko ibi niba byarabayeho ababikoze bagombye gukurikiranwa n’amategeko.

Abajijwe niba nta zindi nzego yakwiyambaza kugirango zimurenganure, Rwigara yavuze ko ikibazo gikomeye mu Rwanda ariko nta rwego ruhari rwigenga uhuye n’ikibazo ashobora kwiyambaza.

Kuri iki kibazo cy’imikono Komisiyoy ’amatora ivuga ko Rwigara atujuje abanyamakuru bamubajije niba kuyibura ubwabyo nyirabayazana itaba ari uko ari mushya mu bikorewa bya politiki, yasubije ko ikibazo gihari ariko inbintu byose mu Rwanda byubakiye ku muntu umwe aho kuba byubakiye ku nze.

Diane Rwigara ahuye n’itangazamakuru agaragaza uburyo yakiriye kuba ataragaragaye ku rutonde rw’agateganyo nyuma y’aho kuri uyu wa Kane na bwo we na bagenzi be, bwana Gilbert Mwenedata na we ushaka kuba umukandida wigenga na bwana Frank Habineza ku iturufu y’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije bahuye na Ambasaderi wa USA mu Rwanda Mme Erica Barks Ruggles baganira kuri iyi ngingo.

Rwigara yavuze ko Ambasaderi Ruggles mu biganiro bagiranye ku ruhande rwe ataberuriye icyo azabikoraho.

Kugeza ubu urutonde rw’agateganyo ku bakandida baziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu ruragaragaraho Prezida Kagame ku iturufu y’ishyaka riri ku butegetsi na Bwana Frank Habineza mu ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije.

Nta mukandida n’umwe mu bigenga wagaragaye kuri urwo rutonde.

Urutonde ndakuka ruzamenyekana tariki zirindwi z’ukwa Karindwi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG