Uko wahagera

Sudani y'Epfo Ifitaniye Ibibazo n'Abayiserukira mu Mahanga


Sudani y’Epfo kuri uyu wa gatanu yahakanye ko ifitaniye ibibazo n'abayiserukira mu mahanga nyuma yo guhamagara barindwi muro bo.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga Mawien Makol yavuze yuko abo ba ambasaderi bari bahagarariye Sudani y’Epfo muri Uganda, Misiri, Sudani, Eritereya, Ubudage n’Ubwongereza bategerejwe gusimbuzwa.

Ibyo bibaye nyuma yaho inkuru z’ibinyamakuru by’i Juba byavugaga ko bamwe mur'abo badipolomate batinze cyangwa banze gutaha basaba kwishyurwa ibirarane by’imishahara yabo.

Ikinyamakuru Sudan Tribune cyo cyatangaje ko ntakerekana ko abo bambasaderi bashobora gusimburwa vuba.

Bwana Makol yabwiye abanyamakuru ko igihe cyabo cy’ubuyobozi cyarangiye kandi ko icyo atari igihano.

Mu mwaka ushize, icyo gihugu cyugarijwe n’imvururu za politiki kuva mu myaka itatu ishize, cyavuze ko gifite umugambi wo gufunga ambasade 32 no kugabanya umubare w’abakozi kubera ibibazo by’ubukungu butifashe neza.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG