Uko wahagera

Umunyarwanda Mu Nteko Ishingamategeko mu Bufaransa


Herve Berville wo mu ishyaka En Marche rya Perezida Emmanuel Macron

Ishyaka En Marche rya Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ryatsindiye imyany myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko nyuma y’amatora y’Abadepite yabaye kuri iki cyumweru.

Ibipimo bigaragaza ko ishyaka rya prezida Macron rishobora gutsindira imyanya mu nteko iri hagati ya 355 na 360 ku myanya 577.

Iyo ntsinzi igiye guha Macron ingufu zihagije zo gushira mu bikorwa imigambi afitiye igihugu irimo kuvugurura no kuzahura ubukungu bw’igihugu.

Mu badepite bashya b’ishyaka En March hazagaragaramo umusore w’imyaka 27 wavukiye mu Rwanda akaba yararezwe n’umuryango w’Abafaransa.

Hervé Berville, yavuye mu Rwanda afite imyaka ine gusa. Yatsinze amatora n’amajwi 64% mu gace ka Côtes-d’Armor (Dinan) gaherereye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’u Bufaransa.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG