Uko wahagera

Abana b'Abanyamerika Bafasha Impunzi


Abanyeshuri bo mu mwaka wa gatanu mu ishuri ribanza rya High Peaks, mu mujyi wa Boulder muri Leta ya Colorado muri Amerika, batangiye kwandikirana, koherezanya amajwi ndetse n’amashusho n’abanyeshuri b’impunzi bo mu mashuri abanza mu nkambi ya Dadaab, mu gihugu cya Kenya.

Iyi gahunda ifashwamo n’umuryango w’ubutabazi w’Abanyamerika witwa CARE.

Zachary Fink, umwarimu muri iri shuri rya High Peaks yatangaje ko, iyi gahunda ari nziza cyane kuko ifasha abanyeshuri b’ibigo byombi gusabana, kuganira ku mico y’ibihugu byabo, ndetse no gufashanya mu masomo yabo muri rusange.

Ibi ni na byo byashimangiwe na Victor Ochien’g Odera, umwarimu mu nkambi ya Dadaab muri Kenya. Yavuze ko ubu butumwa buba bwiganjemo gusabana kw’aba bana, amatsiko yo gushaka kuzabonana, kwigishanya indimi cyane ko bamwe muri bo bavuga icyongereza gusa mu gihe abandi bakivanga n’igiswahili.

Iyi gahunda yiswe “INZANDIKO Z’IBYIRINGIRO” yatangiye umwaka ushize, ifasha abanyeshuri bo muri Leta ya New York kumenyana n’impunzi z’abanya Afganistan bari mu nkambi mu Bugereki. Iyi gahunda yahuje kandi Abanyeshuri bo mu mujyi wa Atlanta muri leta ya Georgia, n’abanyeshuri b’impunzi z’abanyasudani y’epfo bari mu nkambi muri Uganda.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG