Uwari uhagarariye Reta Zunze Ubumwe za Amerika muri Qatar yavuze ko yeguye kuri uyu wa Kabiri, nyuma y’iminsi umukuru w’igihugu Donald Trump avuguruye ibirego bye ko icyo gihugu gishyigikira iterabwoba.
Ambasaderi Dana Shell Smith yagenwe na Barack Obama wahoze ayobora Amerika. Abinyujije kuri twitter yatangaje yuko avuye ku mwanya we nyuma y’imyaka itatu akorera aho muri Qatar, kandi avugako azakumbura icyo gihugu.
Uko kwegura kwa Ambasaderi Danna Shell kubayeho nyuma yaho ibirego bya Perezida Trump bikomeye mu nkokora ubushake bwa ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika bwo kugira icyo ikora mu guhosha ubwo bwumvikane buke.
Mu cyumweru gishize, Trump yaneguye cyane Qatar ko iha imfashanyo abakora iterabwoba. Ibindi bihugu bitandatu byo mu kigobe cy’abarabu mu minsi ishize byahagaritse umubano na Qatar kubera iyo ngingo.
Ibinyamakuru bya hano muri Amerika byatangaje iyo nkuru bivuga ko ishobora kutakirwa neza na White House n’ubwo haboraga igihe gito ngo Ambasaderi Smith ajye mu kiruhuko cy’izabukuru
Facebook Forum