Uko wahagera

Kagame Yasabye Diaspora Gukomera Ku Ndangagaciro z'Ubunyarwanda


Perezida Paul Kagame w'u Rwanda
Perezida Paul Kagame w'u Rwanda

Mu mujyi wa Ghent mu Bubiligi, hahuriye Abanyarwanda baturutse mu bihugu by’Uburayi ndetse no mu mpande zitandukanye z’Isi bahuriye mu gikorwa cyitswe ‘Rwanda Day’.

Mu ijambo yagejeje ku mbaga iteraniye aho mu Bubiligi, Perezida Paul Kagame Yagaragaje ko ibipimo byinshi bisohoka bigaragaza uko ibihugu bihagaze bishira u Rwanda mu myanya y’imbere.

Yagize ati “N'abatadukunda bemera iterambere n'ibindi byiza byinshi tumaze kugeraho.”

Perezida Kagame yasabye abanyarwanda aho bari hose kwiyumva nk’Abanyarwanda ndetse bagahaha bajyana mu gihugu.

“Gukora ibyubaka igihugu ni uburenganzira bwacu twese nk’Abanyarwanda.”

Yasabye abanyarwanda bitabiriye Rwanda Day guhora baharanira kuba Abanyarwanda bashyize hamwe, bashaka gukomeza gutera imbere ntawe usigaye inyuma.

Hagati aho abatavuga rumwe na leta nabo bari bateguye imyigaragambyo yo kwamagana uruzinduko rw’umukuru w’igihugu.

Iyo myigaragambyo yateguwe n’ishyirahamwe ry’urubyiruko ryitwa Jambo.

Urwo rubyiruko rwaje kugaragaza ko runenga abanyapolitike biyitirira iyo myigaragambyo bateguye.

Abagize iryo shyirahamwe bavuganye n’Ijwi ry’Amerika bavuze ko intego yabo yari ugusaba urubyiruko rushyigikiye ubutegetsi bw’I Kigali kubafasha gusaba leta y’u Rwanda gushyiraho leta igendera ku mategeko, yubahiriza demokarasi n’ubutabera budafite aho bubogamiye, n’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.

Umukru w'igihugu cy'u Rwanda yanavuze kamaro ku mubano hagati y'Afurika n'Ubulayi.

Yagize ati "Gukorana ntabwo ari ukubuza abandi uburenganzira bwabo. Igihe Afurika izaba imeze neza Uburayi nabwo buzamera neza."

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG