Uko wahagera

Barindwi Bahitanywe n'Igitero i Londre 48 Bakomeretse

Britain London Bridge Attack
Britain London Bridge Attack

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Theresa May uyu munsi ku cyumweru yavuze ko ibitero bitatu by’iterabwoba byabaye muri aya mezi atatu, icyo bihuriyeho ari uko ababigabye bafite ingengabitekerezo y’ubugome bw’intagondwa za kiyisilamu. Ibyo bitero avuga, birimo icyabaye ku rutindo ruzwi nka “London Bridge” n’icyabaye kw’isoko “Borough Market” ejo kuwa gatandatu.

May yavuze ko “iterabwoba ribyara iterabwoba” kandi ko ababikora bagenda biganana.

Yagize ati: “kugeza ubu hari ukwihanganira iterabwoba gukabije mu gihugu cyacu”. Ati tugomba kurushaho kubishyiramo ingufu no kurihashya tugakura ubutagondwa aho abaturage bahurira no mu gihugu hose.

Polise i Londre yavuze ko igitero cy’ejo kuwa gatandatu i Londre cyahitanye, abantu barindwi kandi ko abagabye igitero batatu bapfuye. Abantu 48 barakomeretse bamwe bikomeye.

Abategetsi bavuga umukwabu urimo gukorwa mu burasirazuba bwa Londre mu bifitanye isano n’icyo gitero. Uko birimo gukorwa ntibiramenyekana.

Cyakora ikizwi kuri iki gitero n’uko byatangiye imodoka nini igemura ibintu yo mu bwoko “Van” yari ifite umuvuduko munini ku rutindo “London Bridge yiroshye mu banyamaguru. Hari ejo kuwa gatandatu nijoro nyuma gato ya sayine.

Abari bayitwaye bakomeje bagana kw’isoko “Borough Market”. Abo bagabo batatu bahise bava muri iyo modoka batangira gutera abantu ibyuma.

Uko ari batatu bishwe n'abapolisi bambere batabaye babarashe mu minota itarenze umunani nk’uko polise y'i Londre ibitangaza.

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Theresa May uyu munsi ku cyumweru yavuze ko ibitero bitatu by’iterabwoba byabaye muri aya mezi atatu, icyo bihuriyeho ari uko ababigabye bafite ingengabitekerezo y’ubugome bw’intagondwa za kiyisilamu. Ibyo bitero avuga birimo icyabaye ku rutindo ruzwi nka “London Bridge” n’icyabaye kw’isoko “Borough Market” ejo kuwa gatandatu.

May yavuze ko “iterabwoba ribyara iterabwoba” kandi ko ababikora bagenda biganana.

Yagize ati: “kugeza ubu hari ukwihanganira iterabwoba gukabije mu gihugu cyacu”. Ati tugomba kurushaho kubishyiramo ingufu no kurihashya tugakura ubutagondwa aho abaturage bahurira no mu gihugu hose.

Polise i Londre yavuze ko igitero cy’ejo kuwa gatandatu i Londre cyahitanye, abantu barindwi kandi ko abagabye igitero batatu bapfuye. Abantu 48 barakomeretse bamwe bikomeye.

Abategetsi bavuga umukwabu urimo gukorwa mu burasirazuba bwa Londre mu bifitanye isano n’icyo gitero. Uko birimo gukorwa ntibiramenyekana.

Cyakora ikizwi kuri iki gitero n’uko byatangiye imodoka nini igemura ibintu yo mu bwoko “Van” yari ifite umuvuduko munini ku rutindo “London Bridge yiroshye mu banyamaguru. Hari ejo kuwa gatandatu nijoro nyuma gato ya sayine.

Abari bayitwaye bakomeje berekeza kw’isoko “Borough Market”. Abo bagabo batatu bahise bava muri iyo modoka batangira gutera abantu ibyuma.

Uko ari batatu barashwe mu minota itarenze umunani n’abapolisi ba mbere batabaye nk’uko polise ibitangaza.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG