Uko wahagera

Turikiya Yibasiye Amashuri ya Gulen muri Afurika


Muhammed Fethullah Gülen ni umunyaturikiya w’imyaka 76 y’amavuko Ni impirimbanyi ya politike, umwanditsi, ndetse akanaba umushoramari ukomeye ahanini mu burezi. Afite amashuri mu bihugu bigera 115 bitandukanye ku isi. Ahanini mu biri mu nzira y’amajyambere. Ubu Gulen, aba mu buhingiro muri Leta zunze ubumwe z’Amerika kuva mu 1999.

Kuva mu mwaka 2015, Ibikorwa bye byinshi byagiye bihagarikwa ndetse bikanafatirwa na leta ya Turikiya kuko ishyaka rye rizwi ku izina rya “Hizmet” ryashizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba muri iki gihugu cya Turikiya ahanini bitewe n’uko ari umwe mubatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho buyobowe na Perezida Recep Tayyip Erdoğan. Iyi nkubiri yo guhagarika ibi bigo yanamaze kugera mu Rwanda.

Kuva mu ntangiro za 2011 Gulen yagiye anenga cyane ibigo bya leta ndetse n’ubuyobozi bwa Perezida Erdoğan muri rusange abushinja ubujura, kudacunga neza umutungo w’igihugu ndetse na ruswa. Ibi byatumye ubuyobozi bwa Perezida Erdoğan butamwishimira ndetse bunamushinja gushaka guhirika ubutegetsi yifashishije ibirego bidafatika ku buyobozi buriho.

Bunamushinja gukoresha amashuri afite mu mpande z’isi mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya gihezanguni. Ibi byakurikiwe no kuba Leta ya Turukiya igenda ihagarikwa ibikorwa bye aho biri hose ku isi. Mu kwa mbere uyu mwaka Perezida Erdoğan yagendereye ibihugu byinshi bya Afurika bibarizwamo ibikorwa bya Gulen nka Tanzaniya, Mozambike na Madagascar, aganira n’abayobozi babyo mu gukuraho no guhagarika ibikorwa bya Gulen.

Ikiswe “Gulen Mouvement” kugeza ubu kimaze kugira ingaruka ku bikorwa bya Gulen byari no mu bindi bihugu nka Ethiopia, Somaliya, Cadi, Nijeri, Gabon ndetse n’ahandi henshi kuko amashuri yose afashwa n’uyu mugabo yamaze guhagarikwa.

Ishuri rya Home Academy riri Mu Rwanda
Ishuri rya Home Academy riri Mu Rwanda

Mu Rwanda naho. Itangazo ryasohowe na Ministeri y’Uburezi rivuga ko ikigo cy’amashuri HOPE ACADEMY Rwanda giherereye ku Gisozi, gihagarika imirimo yacyo guhera kuwa gatanu w’iki cyumweru, hagendewe ku busabe bwa leta ya Turikiya.

N’ubwo ibi bigo biri kugenda bifungwa ku nyungu za leta ya Turikiya, abenshi mu babyeyi n’abaturage bo muri ibi bihugu birenga 115, ntibishimiye iki cyemezo cyane cyane ko aya mashuri yatangaga ubumenyi bujyanye n’igihe kubayizemo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG