Uko wahagera

Urubanza rwa Gisilikare muri Sudani y'Epfo


Urubanza rwa gisilikare rwatangiye ejo kuwa kabiri muri Sudani y’Epfo ku basilikare 20 baregwa ubwicanyi no gufata ku ngufu mu gitero cyagabwe ku bakozi mpuzamahanga batangaga infashanyo mu mwaka ushize.

Abantu 13 mu bakekwa bitabye urukiko i Juba baregwa kuba barateye ihoteli iri mu mujyi yitwa “Tarrain Hotel” mu kwezi kwa 7 umwaka ushize. Baregwa kandi kwiba imodoka, gukubita no kwica urubozo buri muntu wese wari muri iyo nzu.

Umuyobozi w’iyo hoteli, yatanze ubuhamya avuga ko abantu b’igitsina gore byibura batanu mu bakozi batangaga infashanyo yari ashyizwe imbunda ku gahanga kandi yafashwe ku ngufu kandi ko umunyamakuru yarashwe akicwa.

Umuryango urengera uburenganzira bw’ikiremwa muntu wo muri Amerika "Human Rights Watch", wavuze ko abakozi bari bakutse umutima batelefonnye batabaza ingabo za ONU zari hafi. Ni ukuvuga muri metero 1,200 gusa uvuye aho iyo hoteli iri, ariko ko nta gisubizo babonye.

Urubanza ruzasubukurwa kuwa kabiri w’icyumweru gitaha.

Umushinjacyaha mukuru wa gisilikare yavuze ko icyaha nikibahama, abaregwa bashobora kuzahabwa igihano cy’urupfu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG