Uko wahagera

Trump Arateganya Kuva mu Masezerano y'i Parisi


Perezida Donald Trump yiteguye gukura Leta zunze ubumwe z’Amerika mu masezerano kw’ihindagurika ry’ibihe nk’uko bitangazwa nk’ibitangazamakuru byinshi by’Amerika. Ayo masezerano yashyizweho umukono mu 2016 na Barack Obama, Trump yasimbuye k’ubuyobozi.

Urubuga rwa internet Axios rufite icyicaro inaha muri Amerika, rwavuze ko rwahawe amakuru n’umutegetsi wo mu rwego rwo hejuru muri perezidansi y’Amerika, uzi neza icyemezo Trump yafashe.

Ni rwo rubuga rwa mbere rwatangaje ko Trump yafashe icyemezo cyo kuva muri ayo masezerano kandi ko umuyobozi w’ikigo cy’Amerika EPA gishinzwe kubungabunga ibidukikije, Scott Pruitt ariwe uzatanga ibisobanuro.

Ayo masezerano yari agamije guhindura icyerekezo cy’ubushyuhe kw’isi no kugabanya ingaruka mbi z’ihindagurika ry’ibihe.

Trump yanze gushyigikira ayo masezerano ubwo yari mu nama hamwe n’abandi bakuru b’ibihugu bikungahaye kw’isi biri mu itsinda G7. Na mbere yari yaravuze ko yumva ishindagurika ry’ibihe ari ibinyoma kwikwirakwizwa n’Ubushinwa.

Trump nakura Amerika muri ayo masezerano, igihugu kizaba kigiye ku ruhande rumwe na Siriya hamwe na Nicaragua, byonyine kw’isi bitazayagiramo uruhare.

Icyemezo cyo kuvamo kizabahangamira ayo masezerano, mu gihe Amerika iza ku mwanya wa kabiri mu bihugu bifite imyuka ihumanya ibidukikije bita dioxide de carbone inyuma y’Ubushinwa. Ni icyemezo kandi gica intege ibihugu byinshi bifite ubushake bwo kugabanya imyuka yangiza ibidukikije.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG