Uko wahagera

Kenyatta Yemerewe Kwiyamamariza Manda ya Kabili


Uhuru Kenyatta amaze kudatanga kandidature ye
Uhuru Kenyatta amaze kudatanga kandidature ye

Ibikorwa byo kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu muri Kenya byatangiye, mbere y’iminsi 70 ngo ayo matora yo mu kwa Munani agere.

Ku buryo bwihuse, komisiyo y’amatora yemeje urutonde rw’abantu barindwi ariko yangira abandi batatu kubera ibibazo by’ubushobozi.

Bwana Uhuru Kenyatta ushaka manda ya kabiri, niwe mu kandida wa karindwi wemewe na komisiyo y’amatora.

Ageza ijambo ku ikoraniro ry’abashyigikiye ishyaka riri ku butegetsu uyu munsi, Kenyatta yasabye uruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi bwe kwereka abanyakenya icyo bashobora kubakorera aho gusebya abategetsi b’igihugu.

Yavuze ko azakomeza kuba umunyakenya naho amatora yarangira. Yabanenze cyane gushaka kugumura abaturage bashingiye ku kutumva ibintu kimwe muri politiki.

Raila Odinga uyoboye uruhande rutavuga rumwe na leta yemejwe ku cyumweru.

Odinga, ugiye kwiyamamaza ku nshuro ya Kane, niwe ushobora kuzahangana bikomeye na perezida Kenyatta.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora Wafula Chebukati, yibujije abakandida kwirinda ibikorwa bigumura abaturage.

Odinga, asa n’uwabyemeye ariko asaba abashinzwe gutegura amatora gutanga umusaruro ushingiye ku byifuzo by’abaturage.

Hagati aho ariko Peter Solomon Gichira, washakaga kuba umukandida muri ayo matora yarezwe gushaka kwiyahura no kwangiza ibiro bya komisiyo y’amatora i Nairobi.

Bivugwa ko Gichira yaba yaramennye idirishya anagerageza kwijugunya hasi ari kw'igorofa rya gatandatu, amaze kubwirwa ko ubukandida bwe budashobora kwemerwa, ariko byose arabihakana.

Kenya n’ubu iracyabangamiwe n’ibyabaye mu matora yo 2007 yabayemo imvururu nyuma y’insinzi ya Mwai Kibaki itaravuzweho rumwe. Abantu barenga 1000 bahasize ubuzima.

Kenyatta atorwa mu 2013 byabaye mu mahoro, ariko ahindanywa n’ibirego byuko we na visi perezida we William Ruto bagize uruhare mu gutegura urugomo rwabaye mu 2007.

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwabagize abere habuze ibimenyetso.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG