Uko wahagera

Trump Ntarafata Icyemezo ku Masezerano y'i Paris


Perezida Donald Trump azatangaza icyemezo cye ku masezerano y'i Paris mu cyumweru gitaha

Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yatangaje ko mu cyumweru gitaha aribwo azatangaza icyemezo niba Amerika izakomeza kuba mu mubare w’ibihugu byamaze kwemeza burundu Amasezerano y’i Paris yerekeye imihindagurikire y’ibihe.

Ku rukuta rwe rwa Twitter, Trump yanditse ko icyemezo kuri ayo masezerano azagifata mu cyumweru gitaha. Ibi abitangaje mu gihe abandi bayobozi b’ibihugu bari kumwe mu nama y’abakuru b’ibihugu birindwi bikize kw’isi bamaze kwiyemeza gushyigikira ayo masezerano.Ubwo yiyamamarizaga umwanya w’umukuru w’igihugu Trump yavuze ko atemera abavuga ko hari imihindagurikire y’ibihe

Amasezerano y’i Paris yatangiye gukurikizwa mu mpera z’umwaka ushize, ateganya uburyo amahanga afatanyiriza hamwe mu guhangana n’ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe ndetse akanagaragaza intambwe buri gihugu gisabwa gutera mu rugamba rwo kugabanya izamuka ry’ubushyuhe bw’isi.

Trump yavuze ko icyemezo cye azagihera ku biganiro yagiranye n’abakuru b’ibihugu ya G-7 yari iteraniye mu Butaliyani.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG