Uko wahagera

Indongozi 3 z'Umuhari wa Reta ya Kiyisilamu Zarishwe


Ibitero by’indege z’Urugaga ruyobowe n’Amerika, byishe abayobozi bakuru batatu b’umutwe wa Leta ya Kiyisilamu muri Siriya no muri Iraki muri uku kwezi gushize. Ibi byavuzwe n’ingabo z’Amerika uyu munsi kuwa gatanu.

Mustafa Gunes wafashaga ari muri Turukiya, yishwe n’ibitero by’urugaga, hafi ya Mayadin muri Siriya, kw’italiki ya 27 y’ukwezi kwa kane. Gunes yatangaga amafaranga yo gushyigikira ibitero ku bihugu byo mu burengerazuba bw’isi. Ibi byavuzwe mu itangazo ry’ubuyobozi bw’ingabo z’Amerika, zikurikirana ibikorwa bya gisilikare mu burasirazuba bwo hagati.

Umufaransa ukomoka muri Algeria, Abu Asim al-Jazaeri yahitanywe n’ibitero by’indege z’urugaga ruyobowe n’Amerika hafi ya Mayadin muri Siriya ku italiki ya 11 y’uku kwezi kwa 5. Abategetsi mu gisilikare cy’Amerika bavuga ko al-Jazaeri yari afite uruhare mu myitozo y’urubyiruko rw’umutwe wa leta ya Kiyisilamu, itsinda ryitwa the “Cubs of the Caliphate”.

Abu-Khattab al-Rawi umuyobozi wo mu rwego rwo hejuru rw’uwo mutwe, yicanywe n’abandi barwanyi batatu, hafi ya al-Qaim muri Iraki ku italiki ya 18 y’uku kwezi kwa 5.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG