Uko wahagera

Amatora ya Perezida muri Irani


Muri Irani, abaturage miliyoni 56 biriwe mu matora ya perezida wa Repubulika. Televiziyo ya leta yatangaje ko amasaha yo gutora yongereweho andi ane kubera abantu benshi bagiye gutora batinze. Ibiro by’itora byari birenze ibihumbi 60 mu gihugu cyose.

Perezida Hassan Rouhani ari mu bahiganwe. Arashaka manda ya kabiri, kandi ya nyuma, y’imyaka ine. Yari ahanganye n’abandi bakandida bane, bose baharanira amatwara y’abakurambere.

Banenze politiki ye mu by’ubukungu n’amasezerano yagiranye n’ibihugu by’ibihangange bitandatu, birimo Leta zunze ubumwe z’Amerika, kuri gahunda ya “nuclear” mu 2015.

Rouhani ni we uhabwa menshi. Yiyamamaje ashyira imbere aya masezerano, ashima ko yakuyeho ibihano amahanga yari yarafatiye Irani. Ariko kandida Ebrahim Raisi, uhabwa amahirwe ku mwanya wa kabiri inyuma ya Rohani, anenga ayo masezerano avuga ko yananiwe gukuraho ibihano byose byose, by’umwihariko ibyafatiwe amabanki n’ibigo by’imali.

Habuze umukandida wegukana amajwi y’ubwiganze arenga 50%, babiri ba mbere bazakiranurwa n’icyiciro cya kabiri kuwa gatanu w’icyumweru gitaha.

Perezida wa Repubulika ya Irani si we mukuru w’igihugu. Hejuru ye hari umuyobozi w’ikirenga, Ayatollah Ali Khamenei. Mu bubasha ahabwa n’itegekonshinga, umuyobozi w’ikirenga wa Irani ashobora gukuraho perezida wa Repubulika. Umuyobozi w’ikirenga ashyirwaho n’inteko y’impuguke mu by’idini 80, batorerwa na rubanda manda y’imyaka umunani.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG