Uko wahagera

Kurwanya Boko Haram Byaba Bizitirwa na Ruswa ya Nijeriya


Tranparency International igaragaza uko ruswa iteye kw'isi.
Tranparency International igaragaza uko ruswa iteye kw'isi.

Ikigo kiyemeje kurwanya ruswa n’akarengane "Transparency International" cyavuze ko ingeso ya ruswa iri mu gisirikare cya Nijeriya ituma ubwitange bwo guhangana na Boko Haram buba imfabusa.

Icyo kigo kirega ubutegetsi gutunganya amasezerano y'ibinyoma yo kurwanya umwanzi, bukiba amafaranga yakoreshejwe mu kugura ibikoresho. Mu mwaka ushize, Visi-perezida wa Nijeriya yavuze ko miliyari 15 z’amadorali y’Amerika zibwe kuri konti ya leta ku butegetsi bwabanje. Transparency ivuga ko ibyo byatumye ibigega by'igisirikare bikama, abasirikare babura uburyo bahabwa amahugurwa.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ingabo muri Nijeriya, Jenerali Majoro John Enenche, yavuze ko ibyo birego bidashobora gushyirwa ku basirikare b’ubutegetsi buriho ubu. Yasobanuye ko hari byinshi byakozwe mu guteza imbere ikarishyabwenge no gushyira ku murongo abasirikare.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG