Uko wahagera

USA: Robert Mueller Azayobora Iperereza ku Burusiya


Robert Mueller yayoboye FBI kuva mu mwaka wa 2001 kugez
Robert Mueller yayoboye FBI kuva mu mwaka wa 2001 kugez

Umukuru wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika Donald Trump yaneguye icyemezo cyo gushyiraho umushinjacyaha wihariye ugiye gukurikirana amaperereza yo kumenya niba Uburusiya bwarivanze mu matora y’Amerika no ku mikoranire bwaba bwaragize n'abafashije Trump kwiyamamaza.

Uwigeze kuyobora Ibiro bishinzwe iperereza, FBI, Robert Mueller, ni we wagenywe. Gusa, Trump avuga ko ari ukwibasira umunyapolitiki gukomeye kubayeho mu mateka y’Amerika.

Mu kugena bwana Mueller, uwungirije Ministri w’ubutabera yavuze ko ari ku nyungu z'Abanyamerika, mu guha izo nshingano umuntu uvuye hanze. Iryo gena ryashyigikiwe na benshi mu banyepolitiki bo mu mashyaka anyuranye. Abanyepolitike bakomeje gusaba ko hashingwa itsinda rihambaye ryakora iperereza kuva aho Prezida Donald Trump yirukaniye uwahoze ayoboye FBI, James Comey, mu cyumweru gishize.

Itangazo rigena uwo mugabo, wayoboye FBI mu gihe cy’imyaka 12, ryatunguye ibiro by'umukuru w'igihugu, White House. Bwana Trump, ubwe, yabimenye inyuma y’aho Rod Rosenstein, wungirije Ministri w’ubutabera, ashyiriye umukono ku itegeko rimushyira muri uwo mwanya.

FBI n'inteko ishingamategeko bakeka ko haba harabaye imikoranire hagati y'abari bashinzwe ukwiyamamaza kwa Trump n'igihugu cy'Uburusiya.

Ibigo bishinzwe iperereza biremeza ko Moscou yagerageje kugira uruhare mu matora kugira ngo Trump abe ariwe uyatsinda.

Mu gihe ahawe uyu mwanya mushya, Bwana Robert Mueller uzaba ufite ububasha busesuye, yavuze ko yemeye izo nshingano kandi ko azazisohoza neza mu bushobozi ahawe.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG