Uko wahagera

Putin Yiteguye Kugaragaza Inyandiko Zishinjura Trump


Perezida w’ Uburusiya, Vladimir Putin, yahakanye yivuye inyuma amakuru avuga ko Perezida Donald Trump wa Reta zunze ubumwe z'Amerika yamennye amabanga mu kiganiro yagiranye na minisitiri w’ ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergei Lavrov.

Perezida Putin yatangaje ko mu kiganiro Trump yagiranye na Minisitiri Lavrov nta mabanga ajyanye n’imiyoborere ya Reta zunze ubumwe z’Amerika yigeze amena ndetse ko hari n’inyandiko ibihamya.

Ibi Putin yabitangaje kuri uyu wa gatatu mu nama yamuhuje na ministiri w’intebe w’Ubutariyani Paolo Gentiloni. Yaboneyeho gushimangira ko Uburusiya bwiteguye kugaragaza inyandiko z’ibiganiro Lavrov yagiranye na Perezida Trump mu cyumweru gishize I Washington, DC.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG