Uko wahagera

Muri Cote d’Ivoire Ubuzima Bwagarutse mu Mijyi


Muri Cote d’Ivoire, kuri uyu wa gatatu ubuzima bwagarutse nyuma y’iminsi itari mike habaye imvururu zahagaritse imirimo mu mijyi itandukanye y’iki gihugu cyo muri Afurika y’uburengerazuba.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP, byatangaje ko mu murwa mukuru w’ ubucuruzi Abidjan no mu yindi mijyi itandukanye, abaturage basubiye mu mirimo yabo kuri uyu wagatatu. Ni nyuma y’imvururu zari zimaze iminsi zarahagaritse ubuzima zitewe n’abasirikare ba leta basabaga guhabwa agahimbazamusyi ku mishahara yabo bari bemerewe mu kwezi kwa mbere .

Izi mvururu zari zibasiye imijyi minini ya Cote d’Ivoire, zasojwe nyuma y’ibiganiro byabaye kuwa gatanu w’ icyumweru gishize hagati y’ abahagarariye igisirikari na leta.


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG