Uko wahagera

Ba Perezida Trump na Erdogan Babonanye


Perezida Donald Trump w'Amerika na Recep Tayyip Erdogan wa Turukiya baganira i Washington, DC.
Perezida Donald Trump w'Amerika na Recep Tayyip Erdogan wa Turukiya baganira i Washington, DC.

Kuri uyu Kabiri Perezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika Donald Trump yakiriye mu ngoro ye White House umukuru w’igihugu cya Turukiya Recep Tayyip Erdogan ku biganiro bishingiye ku kibazo cya Siriya.

Byitezwe ko Perezida Erdogan aganira na Trump ku ngingo ya Fethullah Gulen, umunyaturukiya wahungiye muri Amerika aregwa na Leta ye umugambi wo guhirika ubutegetsi waburijwemo mu mwaka ushize.

Hari hashize icyumweru Perezida Trump ateje uburakari leta ya Turukiya kubera kwemerera ko Abakurdes muri Siriya bahabwa ibirwanisho.

Leta Zunze ubumwe za Amerika zibona igisirikare cy’Abakurdes nk’iturufu mu kurwanya umutwe wa Reta ya Kisilamu no kwirukana abahezanguni mu mujyi wa Raqqa uherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba.

Ariko Turukiya ifata abo basirikare nk’abagendereye iterabwoba kubera imikoranire bafitanye n’ishyaka ry’abakozi b’Abakurde rimaze imyaka irenga 30 ryigometse imbere muri Turukiya. Erdogan abona ko icyo cyemezo cy'Amerika cyo gushyigikira abo barwanyi gihabanye n’ibikubiye mu masezerano y’umubano w’ibihugu byombi.

Turukiya na Leta zunze ubumwe z'Amerika bafashije umutwe umaze imyaka itandatu urwanya ubutegetsi bwa Perezida Bashar Al Assad n’abamushyigikiye.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG