Uko wahagera

Ubulayi Mu Migambi Yo Kubuza Abimukira Kwinjira Uwo Mugabane


Migrants are detained at Abosetta base in Tripoli, Libya, May 10, 2017.
Migrants are detained at Abosetta base in Tripoli, Libya, May 10, 2017.

Minisitiri w’intebe w’Ubudage, n’uw’Ubutaliyani barahamagarira umuryango w’ubumwe bw’Ubulayi kwohereza vuba na bwangu intumwa ku mpupaka wa Libiya na Nijeri hagamijwe kubuza abimukira b’Abanyafurika kugera mu Bulayi.

Mu ibaruwa bandikiye komisiyo y’Ubulayi, abo baminisitiri bavuze ko kugeza ubu, ibikorwa mpuzamahanga byo kugabanya umubare w’abimukira byagaragaye ko bidahagije.

Nk’uko Umuryango w'Abibumbye ubivuga, abimukira barenga 43,000 abenshi baturuka muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, bageze ku nkombe z’Uburayi muri uyu mwaka bavuye muri Libiya kandi ko abandi bimukira benshi byitezwe ko bazambuka muri ibi bihe no mu mpeshyi.

Abimukira hafi 1,200 bapfuye bagerageza kwambuka inyanja ya Mediterane.

Mu ibaruwa yabo, yabanje gutangazwa n’ikinyamakuru cyo mu Budage gisohoka buri cyumweru cyitwa Welt am Sonntag, abaminisitiri b’intebe b’Ubudage n’Ubutaliyani, Thomas de Maiziere na Marco Minniti, bagize bati: “Ntidushidikanya ko twese tugomba gukora ibirushijeho” kugira ngo turinde abantu ibihumbi amagana bashobora gutakariza ubuzima bwabo mu maboko y’abambutsa abantu mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG