Uko wahagera

Macron Yarahiriye Kuyobora U Bufaransa


Perezida Emmanuel Macron w'u Bufaransa
Perezida Emmanuel Macron w'u Bufaransa

Emmanuel Macron watsinze amatora y’umukuru w’igihugu mu Bufaransa yarahiriye kuyobora icyo gihugu.

Macron w’imyaka 39 umukuru w’igihugu muto uyoboye u Bufaransa nyuma ya Napoleon Bonaparte wayoboye icyo gihugu hafi imyaka 200 ishize.

Asimbuye kuri uwo mwanya Francois Hollande wahisemo kutiyamamariza manda ya kabiri nubwo yari abifitiye uburenganzira.

Abaturage batoye perezida Macron bifuza ko ibibazo birimo kubona akazi, umutekano n’abikumira byabonerwa ibisubizo.

Macron wigeze kuba minisitiri w’ubukungu, yari ahanganye na Marine La Pen wavugaga ko intego ye ari ugushyira imbere inyungu z’u Bufaransa no kurwanya abimukira.

Macron yatsinze amatora ku majwi 66 ku ijana.

Nyuma yo kurahira perezida mushya Macron yaherekeza ucyuye igihe amugeza ku modoka imutegereje kumusohora mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu.

Mu ijambo rye Macron yavuze ko afite umugambi wo gutuma Abafaransa bongera kwigirira icyizere muri bo n’icyizere cy’ejo hazaza heza.

Ikindi yongeyehe nuko agiye guharanira kunga Abafaransa nyuma y’amatora yagaragayemo ibisa nko gucanamo Abafaransa

Kuri uyu wa mbere nibwo byitezwe ko Macron akora uruzinduko rwe rwa mbere yerekeza mu Budage mu biganiro na mugenzi we Angela Merkel.

Perezida Emmanuel Macron aherekeza uwo yasimbuye Francois Hollande
Perezida Emmanuel Macron aherekeza uwo yasimbuye Francois Hollande

Perezida Emmanuel Macron n'umufasha we Brigitte Trogneux
Perezida Emmanuel Macron n'umufasha we Brigitte Trogneux

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG