Uko wahagera

Umunyarwanda Martin Ngoga mu Rwego rw'Imyitwarire rwa FIFA


Umuyobozi wa FIFA, Gianni Infantino, mu nama i Manama, Bahrain.
Umuyobozi wa FIFA, Gianni Infantino, mu nama i Manama, Bahrain.

Martini Ngoga usanzwe agaharariye u Rwanda mu nteko ishinga amategeko y’ umuryango w’ ibihugu bya Afurika y’ uburasirazuba (EALA) kuva muri Werurwe 2015, yamaze kwemezwa n’inteko rusange ya 67 y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amagaru ku Isi (FIFA), nk’umwe mu bagize akanama gashinzwe imyitwarire.

Nkuko bigaragara ku rubuga rwa FERWAFA, ishirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ngoga yatanzwe nk’ umukandida ku mwanya wo kuba umuyobozi wungirije w’akanama gashinzwe gukora iperereza ku bintu bitandukanye birebana n’ imyitwarire muri FIFA akaba yemejwe kuri uyu wa kane n’inteko rusange ya FIFA yateraniye i Bahrain.

Nyuma yo gutorerwa uyu mwanya, abicishije kuri Twitter ye, Ngoga yagize ati “Nishimiye kuba umwe mu bagize komite ishinzwe imyitwarire muri FIFA nkaba niteguye gutanga umusanzu wanjye mu guteza imbere siporo dukunda”.

Iryo tangazo rivuga ko nubwo yagiye akora mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi mu Rwanda, Ngoga ari umwe mu bazwi cyane muri siporo by’umwihariko mu mupira w’amaguru akaba yarigeze no kuba Vice Perezida wa FERWAFA mu mwaka w’ 2011.

Iyi nteko rusange ya 67 y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amagaru ku Isi (FIFA) yemeje kandi ko guhera mu mwaka 2026, amakipe azakina imikino ya nyuma y’ igikombe cy’ isi azaba ari 48 agizwe na:

Amakipe 16 ahagarariye umugabane w’ uburayi,

Amakipe 8 ahagarariye umugabane wa Aziya,

Amakipe 6 ahagarariye America ya ruguru, iyo hagati nibirwa bya carayibe,

Amakipe 6 ahagarariye Amerika yama jy’epfo,

Amakipe 1 ihagarariye umugabane wa Oceyaniya ndetse na

Amakipe 9 akazahagararira Africa aho kuba 5 nkuko byari bisanzwe.

Hakiyongeraho andi makipi abiri agizwe n’ikipe iba iheruka kwegukana igikombe ndetse n’indi y’igihugu kiba cyakiriye iryo rushanwa.

Aka kanama gashinzwe imyitwarire ka FIFA katowe, kazaba kayobowe n’umunya Colombia, Maria Claudia Rojas niko kazagira uruhare runini mu matora y’ uzakira iki gikombe cy’ Isi mu mwaka w’ 2026, Inama itaha ikazabera mu mujyi wa Moscow mu Burusiya ku itariki ya 13 kamena umwaka utaha.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG