Uko wahagera

Somaliya Irasabirwa Imfashanyo na ONU


Inama mpuzamakungu kuri Somaliya yabereye i Geneve mu Busuwisi
Inama mpuzamakungu kuri Somaliya yabereye i Geneve mu Busuwisi

Somaliya ikeneye inkunga mpuzamahanga ihamye mu ngamba zayo zo kwisubira no gutsibataza umutekano. Abayobozi babivuze ubwo bari batangiye inama y’umunsi umwe i Londres mu Bwongereza.

Nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press bibitangaza, umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Guterres yasabiye icyo gihugu cyazahajwe n’amapfa, izindi miliyoni 900 z’amadolari.

Perezida wa Somaliya, Mohamed Abdullahi Mohamed, yavuze ko igihugu cye kinakeneye, programu zihamye z’ubukungu, kugira ngo kizabashe kwisubira ku buryo bwuzuye nyuma y’intambara n’akaduruvayo cyamazemo imyaka 25.

Perezida Mohamed yagize ati: “Nta kuntu ibibazo by’umutekano byahinduka bidaturutswe mu mizi. Ibyo ni ubukene n’ubushomeri. Urubyiruko rwacu rwinshi rwicaye ubusa, rushobora gukoreshwa ku buryo bworoshye mu bikorwa by’iterabwoba”.

Mu myaka 10 ishize, ingabo z’Afurika yunze ubumwe muri Somaliya zizwi kw’izina ry’AMISOM zarwanyije abarwanyi ba al-Shabab. Zasubije inyuma uwo mutwe ukorana n’uwa al-Qaida ziwukura mu mu murwa mukuru Mogadishu no mu yindi mijyi.

Nyamara, abo barwanyi bakomeje kugaba ibitero ku bigo by’AMISOM mu gihugu hose, n’ahantu hahurira abantu benshi i Mogadishu. Ibi bituma hapfa abantu amagana buri mwaka.

Perezida wa Somaliya yavuze ko asanga mu myaka mike iri imbere guverinema ye izaba yatsinze abo barwanyi. Ariko yasabye ko ibihano byose byerekeye intwaro Somaliya yafatiwe bikurwaho, bityo ingabo zikagira ubushobozi bwo gutsinda al-Shabab.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG