Uko wahagera

Abanyarwanda 76% Bakoresha Telefoni Zigendanwa


Paul Kagame atangiza inama ya Transform Africa

Mu Rwanda hatangiye inama mpuzamahanga kw’ikoranabuhanga yiswe “Transform Africa 2017” ifite insanganyatsiko ya ‘Smart cities’, igamije kubaka imijyi Nyafurika itanga serivisi yifashishije ikoranabuhanga.

Atangiza iyo nama Perezida Paul Kagame yagaragaje ko umugabane wa Afurika ufite imijyi ikura vuba ariko abawutuyemo ntibitabire kuyitura.

Perezida Kagame yunzemo ko gukoresha ikoranabuhanga neza ari ukuryifashisha mu kunoza ibyo Afurika ifite, igana kubyo yifuza.

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yavuze ko imibereho myiza y’abantu mu bihe biri imbere izava ku buryo bitwara mu guhangana n’ibibazo biriho muri iki gihe.

Iyo nama ibaye mu gihe imibare igaragaza ko ikoranabuhanga rikiri hasi.

Abanyafrika 20 ku ijana gusa ni bo bagerwaho n’ikoranabuhanga rya interineti. Abanyafurika bari barihaye intego ko uwo mubare uzaba wageze kuri 50 ku ijana mu myaka itatu iri imbere.

Umujyi wa Kigali uri mu mijyi iharanira kugera ku bikorwa bishingiye ku gukoresha ikoranabuhanga.

Abatuye umujyi wa Kigali cyangwa bawukoreramo, babwiye Radiyo Ijwi ry’Amerika ko ikoranabuhanga ryaborohereje imirimo.

Imibare igaragaza ko mu Rwanda , ikoranabuhanga ryamaze kugera hirya no hino mu gihugu.

Abakoresha telefoni zigendanwa ubu bageze kuri 71.6 ku ijana.

Biteganyijwe ko Transform Africa y’uyu mwaka izitabirwa n’abantu basaga 3,000 barimo n’abakuru b’ibihugu.

Transform Africa 2017 ku nshuro ya gatatu yateguwe na leta y’u Rwanda ifatanyije n’Ubunyamabanga bwa Smart Africa bukorera mu Rwanda.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG