Uko wahagera

Amerika Yahagurukiye Intambara yo muri Siriya


Minisitiri w’ingabo w’Amerika Jim Mattis, avuga ko Ameika izasuzumira hafi umugambi wo gushyiraho intara zitarimo imirwano muri Siriya.

“Ishyano rishobora gutungurana”. Ibyo Mattis yabivuze kuri uyu wa mbere ubwo yari abajijwe iby’icyo gikorwa. Yaragize ati: “Tuzasuzuma ibyasabwe, tureba niba hari bishobora kuzageraho”.

Uburusiya, Turukiya na Irani mu cyumweru gishize byashyize umukono ku masezerano yasabwe na Moscow y’umugambi wo gushyiraho ahantu hatarangwa imirwano muri Siriya hagamijwe guhagarika intambara imaze imyaka 6 mu gihugu.

Uwo mugambi watangiye kwubahilizwa sasita z’ijoro kuwa gatanu. Uburusiya bwavuze ko ibyo bice bibujijwemo indege z’urugaga ruyobowe n’Amerika.

Uko ibintu byifashe muri Siriya ni kimwe mu bintu bizasuzumirwa mu nama yo kuwa gatatu, ubwo sekereteri wa deparitema ya Leta muri Amerika, Rex Tillerson azabonana na mugenzi we w’Uburusiya Sergei Lavrov inaha i Washington.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG