Uko wahagera

Miliyoni Irenga y'Abana Bahunze Imirwano muri Sudani y'Epfo


ONU ivuga ko mu gihe abana barenga miliyoni imwe bahunze urugomo rwafashe intera muri Sudani y’Epfo, hari undi mubare nk’uwo w’abana bataye ibyabo imbere mu gihugu kubera ubwo bushyamirane.

Iyo mibare yerekana ukuntu ubu bushyamirane bwifashe mu gihugu gifite ibibazo bitoroshye. Byavuzwe na Leila Pakkala, umuyobozi w’ishami rya ONU ryita ku bana UNICEF mu burasirazuba n’Amajyepfo y’Afurika.

“Impunzi z’abana zirimo gutanga isura y’ibi bihe bikomeye. Birababaje”. Ibi byavuzwe na Valentin Tapsoba, umuyobozi w’ibiro nyafurika by’ishami rya ONU ryita ku mpunzi. Yagize ati: “Nta hantu ibibazo by’impunzi bimpangayikishije kurusha muri Sudani y’Epfo”.

Ayo mashami ya ONU yafashe iyambere mu bikorwa by’ubutabazi muri Sudani y’Epfo, arimo guhura n’ibibazo byo kubura amafaranga.

UNICEF ifasha abagore n’abana mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, yavuze mu itangazo ryo ku cyumweru ko ifite gusa 52 kw’ijana bya miliyoni 181 akenewe kugira ngo uwo muryango wita ku bibazo by’impunzi z’abanyasudani y’Epfo kugeza mu mpera z’umwaka.

HCR, ishami rya ONU ryita ku mpunzi, ryo givuga ko rifite 11 kw’ijana gusa rya miliyoni 781.8 akenewe mu gufasha abanyasudani y’Epfo bahunga.

Sudani y’Epfo imaze imyaka irenga itatu yibasiwe n’urugomo biturutse k’ukutumvikana muri politiki hagati y’abayobozi babiri b’iki gihugu gishya kikirimo gutaguza.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG