Uko wahagera

Intambara y’ibitangazamakuru na Perezida Trump


Ibigo bine bikomeye bya televiziyo byo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, ABC, CBS, NBC na CNN, byanze gutambutsa amashusho y’amatangazo ya Perezida Donald Trump avuga ibyo yagezeho mu minsi ijana amaze ku butegetsi. Nyamara aya matangazo arishyurwa. Ariko ABC, CBS, NBC na CNN ayaziza ko avugamo ko aya mateleviziyo atanga amakuru y’ibinyoma, "fake news" mu Cyongereza.

Donald Trump akunze gukoresha cyane aya magambo iyo inkuru itambutse ivuze ibyo adakora neza cyangwa ibitagenda neza mu butegetsi bwe. CNN na NBC zamwemereye guhitisha amatangazo ye aramutse akuyemo amagambo "fake news." Mu itangazo yashyise ahagaragara, CNN iragira, iti: “Ntabwo dutangaza amakuru y’ibinyoma. Bityo amatangazo [ya Perezida Trump] ni ibinyoma.”

Lara Trump, umukazana wa Perezida Trump akaba n’umujyanama we mu matora ataha yo mu 2020, nawe, ati: “Biratangaje pe. Ni uburenganzira bw’umuntu kuvuga icyo ategekereza. Ariko Ibi bigo bya televiziyo ABC, CBS, NBC na CNN byahisemo kutunigana ijambo. Birengera ivugurura rya mbere ry’itegekonshinga iyo bijyanye n’ibitekerezo byabo bya politiki byonyine gusa.”

Iri vugurura ryimakaza uburenganzira n’ubwisanzure bwo kuvuga icyo ushaka n’ubw’itangazamakuru muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Amatangazo ABC, CBS, NBC na CNN zanze guhitisha yakozwe n’abakozi ba Perezida Trump bategura uko aziyamamaza mu matora yo mu 2020. Perezida Trump yarangije gusohoza impapuro zisabwa umukandida muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Federal Elections Commission (FEC).

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG