Uko wahagera

Zuma Azasobanurira Urukiko Impamvu Yirukanye Minisitiri


 Pravin Gordhan yahoze ari minisitiri w'imari w'Afurika y'epfo.
Pravin Gordhan yahoze ari minisitiri w'imari w'Afurika y'epfo.

Perezida wa Afurika y’Epfo Jacob Zuma afite iminsi itanu ngo abe yasobanuriye urukiko icyemezo cyo kwirukana uwari minisitiri w’Imali. Bityo azanaboneraho umwanya wo kumenyesha igihugu cye impamvu yatumye yirukana umuminisitiri wari wubashywe cyane.

Kuwa kane, urukiko rukuru rwemeye ibyasabwe n’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ko Zuma atanga ibyo yashingiyeho byose, kugira ngo asobanure impamvu yirukanye minisitiri w’imali, Pravin Gordhan nka bumwe mu buryo bwo guhindura guverinema butakiriwe kimwe.

Ibyo byateje uburakari busesuye kandi byatumye igihugu kijya ku mwanya wo hasi. Ikigo gitanga amanota cyavuze ko cyashyize Afurika y’Epfo ku mwanya wo hasi cyane, gihingiye kuri politiki ijegajega.

Muri ibi byumweru bishize, abanyafurika y’Epfo babarirwa mu bihumbi mirongo batewe akanyabugabo n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi baherutse kwibumbira hamwe, bakora ingendo zasabaga perezida gusezera k’ubutegetsi.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Zuma baramukomereye ubwo yari kuri podiyumu mu giterane cyateguwe cy’urugaga rw’abakozi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG