Uko wahagera

Ishyaka rya Minisitri w'Intebe Rihagaze Neza Mbere y'Amatora mu Bwongereza


Theresa May ni Ministiri w'Intebe w'Ubwongereza
Theresa May ni Ministiri w'Intebe w'Ubwongereza

Ishyaka riri ku butegetsi mu Bwongereza rirahabwa amahirwe menshi yo kuzatsinda amatora y’abagize inteko ishingamategeko ateganyijwe mu kwezi kwa Gatandatu.

Ibipimo bigaragaza ko iryo shyaka rishyigikiwe cyane muri iki gihe kuruta nuko byari bimeze mu myaka ya za 80 ubwo ryayoborwaga na Margaret Thatcher.

Ibyo bipimo byerekana ko iryo shyaka ryizeye ubwiganze mu nteko ishingamategeko. Ishyaka ritsinze amatora mu bwiganze ni ryo rihita rishinga guverinoma.

Byitezwe ko ishyaka ry’Abakozi ritavuga rumwe na leta riyobowe na Jeremy Corbyn rizatakaza imyanya myinshi.

Minisitiri w’Intebe, Theresa May yatunguye Abongereza mu kwezi kwa Gatatu ubwo yahamazaga amatora rusange yo gushyira mu myanya abadepite bazahagararira imijyi inyuranye mu nteko ishingamategeko.

Mu Bwongereza amatora yaherukaga kuba mu mwaka wa 2015. Manda y’abatowe yagombaga kurangira mu 2020.

Madame May yatangaje ko yahamagaje amatora nyuma yuko hakomeje kugaragara ukutumvikana mu bagize inteko mu ishyirwa mu bikorwa ry’Ubwongereza kuba mu muryango w’ibihugu by’Ubulayi.

Theresa May yasimbuye David Cameron wari ushyigikiye ko Ubwongereza buguma mu mu muryango w’ibihugu by’Ubulayi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG