Uko wahagera

Ubwongereza Burifuza Kongera Ingufu muri Afurika


Ubwongereza burateganya gutubura cyane ubuhahirane n’Afrika bukitandukanye n’Ubulayi bwunze ubumwe, ku buryo abahanga bamwe na bamwe batangiye kwita uwo mushinga "Empire 2.0." ni nko kuvuga kwigarurira Afurika bwa kabili.

Nk’uko minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza, Boris Johnson, yabitangaje mu kwezi gushize ari mu ruzinduko muri Uganda, bazahera ku bihugu biri mu muryango wa Commonwealth. Ibyinshi muri byo byahoze ari koloni z’Ubwongereza. Yaravuze, ati: “Turagarutse.”

Muri iki gihe, ibicuruzwa byinshi by’Ubwongereza bijya mu bihugu by’Ubulayi bwunze ubumwe. Bifite agaciro k’amadolari miliyari 288 buri mwaka. Bikubye inshuro zirenga icumi ibicuruzwa by’Ubwongereza bijya muri Afurika. Byo bifite agaciro k’amadolari miliyari 21.3 ku mwaka. Naho ibicuruzwa Ubwongereza bugura muri Afurika mu mwaka bingana n’amadolar miliyari 9.7 gusa.

Nyamara rero, ubukoloni bw’Ubwongereza ntibwasize umurage mwiza mu bihugu bimwe na bimwe by’Afurika, nk’uko Kwasi Kwarteng, depite mu nteko ishinga amategeko y’Ubwongereza, abisobanura. Aragira, ati: “Ababyeyi banjye bwite bakomoka muri Ghana, igihugu cyakolonijwe n’Ubwongereza, kandi ubu kiri mu muryango wa Commonwealth. Abaturage baho ntibibagiwe amabi abakoloni b’Abongereza babakoreye. Gushaka kubigarura byaba ari ishyano. Ariko dushobora kugendera ku byiza byo mu gihe cy’ubukoloni no ku mubano wa Commonwealth tukajya imbere.”

Ubwongereza bushaka byihuse amasezerano y’ubuhahirane n’ibihugu bimwe na bimwe, cyane cyane ibiri hafi kuva mu mubare w’ibihugu bikennye. Ariko abandi bo si ko bibashishikaje. Nk’umunyamabanga mukuru w’umuryango ACP w’ibihugu by’Afurika, Caraibe na Pacifika, Patrick Gomes, yavuze ko “amasezerano y’ubuhahirane n’Ubwongereza yagombye gutangira gutekerezwaho byibura imyaka itandatu nyuma y’uko buva mu Bulayi bwunze ubumwe.”

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG