Uko wahagera

Inzara Yarembeje Somaliya


Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana riratangaza ko umubare w’abana ba Somaliya bafite indwara z’imirire mibi ugenda wiyongera. UNICEF iremeza ko uyu mwaka ushobora kurangira barenga miliyoni n’ibihumbi 400. Muri bo ibihumbi 275 bashobora gupfa.

Mu kwezi gushize, Umuryango w’Abibumbye wemeje ingengo y’imali yihutirwa y’amadolari miliyoni 22 yo kugoboka Somaliya. ONU ivuga ko abaturage barenga miliyoni esheshatu, ni ukuvuga kimwe cya kabili cy’abaturage bose ba Somaliya, bafite ikibazo cy’inzara. Mu 2011, nabwo abantu ibihumbi 260, cyane cyane abagore n’abana, barapfuye kubera inzara muri Somaliya.

Uretse Somaliya, Sudani y’Epfo, Nijeriya, na Yemeni, nabyo byugarijwe n’inzara. Kugirango ishobore guhangana nayo, ONU isaba ibihugu biyigize inkunga y’amadolari arenga miliyari enye bitarenze ukwezi kwa kalindwi gutaha.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG