Uko wahagera

Abatalibani Bafashe Utundi Turere muri Afuganistani


Umurwi w'abashingamateka bo muri Pakistani bavuye muri Afuganistani
Umurwi w'abashingamateka bo muri Pakistani bavuye muri Afuganistani

Inyeshyamba zirangajwe imbere n’abatalibani muri Afuganisitani zikomeje kwica ingabo za guverinema kandi zigaruriye izindi ntara, ahandi naho ziravuga rikijyana. Ibi byavuzwe n’ikigo cya guverinema ya Leta zunze ubumwe z’Amerika kuri uyu wa mbere.

Isesengura rikorwa buri mezi ane n’umugenzuzi mukuru wihariye mu bikorwa byo gusaha Afuganistani, ribaye nyuma y’uko ku italiki ya 19 y’ukwezi gushize kwa 4, Abatalibani bagabye igitero ku nkambi inini ya gisilikare mu mu mujyi wa Mazar-i-Sharif mu majyaruguru y'icyo gihugu.

Icyo gitero cyahitanye abasilikare ba Afuganisitani barenga 140 n’ububwo amakuru yigenga aturuka ahantu hatandukanye yatangaje umubare usubye cyane uwo.

Abasilikare b’Afuganisitani bagera ku 6,785 hamwe n’abari bagize igipolisi barishwe. Mu gihe abandi 11,777 bakomeretse mu mezi 11 ya mbere y’umwaka wa 2016 nk’uko umugenzuzi mukuru wihariye abivuga. Yongeraho ko guverinema y'icyo gihugu itari yaha ingabo z’Amerika icyegeranyo cy’ibyumweru birindwi bya nyuma by’uwo mwaka.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG