Uko wahagera

Trump Yakoze Iki mu Minsi 100 Amaze ku Butegetsi?


Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe z’Amerika amaze iminsi ijana ku butegetsi. Yageze ku ki mu rwego rw’ububanyi n’amahanga? Inkuru ya Peter Heinlein w’Ijwi ry’Amerika yasemuwe na Thomas Kamilindi

Abanenga Perezida Trump bavuga ko politiki ye yaranzwe no guhuzagurika kugeza ubu. Umwe mu b’imena muri bo ni David Remnick, umwanditsi mukuru wa kimwe mu binyamakuru bisomwa cyane cyitwa “The New Yorker.” Mu nyandiko ye isesengura iyi minsi ijana, aragira, ati: “Donald Trump akeka ko ububanyi n’amahanga budakeneye abahanga. Politiki ye itesha umutwe umuntu wese uhangayikishijwe n’umutekano rusange w’isi.”

Undi mu banenga bikomeye ni James Goldgeier, umuyobozi w’ishami ry’ububanyi n’amahanga muri kaminuza American University ya hano i Washington D.C. Yabaye kandi umwe mu bari bagize inama y’ububanyi n’amahanga n’umutekano ya minisiteri y’ububanyi n’amahanga ku gihe cya Perezida Bill Clinton. Yabwiye Ijwi ry’Amerika, ati: “Politiki y’ububanyi n’amahanga ya Perezida Trump ni ishyano.

Gusa icyo mbibonamo cyaba kizima ni uko yasanze ibyo yavugaga igihe yiyamamazaga bidashoboka. Yatangiye imilimo ye y’umukuru w’igihugu nta kintu na gito azi ku mateka na politiki zisanzweho, none amaze kumva ko agomba guhindura imitekerereze ye, nko ku Burusiya cyangwa Ubushinwa.”

Abashima Perezida Trump bo bemeza ko akora neza. Uwa mbere ni umuyobozi w’ibiro by’umukuru w’igihugu, Reince Priebus. Yabwiye Ijwi ry’Amerika, ati: “Tumaze kwerekana umurongo. Abantu nka perezida wa Syria, Bashar al-Assad, babonye neza aho tugana. Ku rundi ruhande, tumaze kumvikanisha neza ko tudashishikajwe no kurwana mu gihe kirambye mu karere k’Uburasirazuba bwo hagati.

Ikituraje ishinga ni umutwe wa Leta ya Kislamu n’ibyo dukora mu Burasirazuba bwo hagati kugirango turengere umutekano wa hano mu gihugu cyacu imbere. Dukorana kandi n’Ubushinwa kugirango turangize ikibazo gikomeye cya Koreya ya ruguru.”

Naho Jim Carafano, visi-perezida w’ikigo ndangamurage wa Trump cyitwa “Trump-friendly Heritage Foundation” ushinzwe ishami ry’ububanyi n’amahanga n’umutekano, yabwiye Ijwi ry’Amerika, ati: “Politiki y’ububanyi n’amahanga ya Perezida Trump ishingiye ku nkingi eshatu: amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwo hagati, amahoro n’umutekano muri Aziya, kurwanya kwivanga k’Uburusiya mu bibazo bya Leta zunze ubumwe z’Amerika. Leta ya Perezida Trump yumvikanishije neza ko idashobora kubyihanganira.”

Carafano nawe yemera ko Perezida Trump yatangiye imilimo ye atazi iby’ububanyi n’amahanga. Ariko yarabikosoye, yifashisha inararibonye nka “minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, General wavuye ku rugerero John Kelly; minisitiri w’ingabo z’igihugu, General wavuye ku rugerero James Mattis; umujyanama we mu by’umutekano, Lieutenant-General Herbert McMaster; minisitiri w’ububanyi n’amahanga Rex Tillerson; na minisitiri w’ubutabera Jeff Sessions. Mbere yo gufata icyemezo, arabanza akababaza, akabatega amatwi, kandi yubaha ibitekerezo byabo.”

Bamwe mu bakorana hafi na Perezida Trump batashatse ko amazina yabo atangazwa, babwiye Ijwi ry’Amerika ko leta ye yerekanye ubuhanga mu bihe bikomeye.

Nk’igihe Syria iherutse gukoresha intwaro z’uburozi n’ikibazo cya Koreya. Bemeza ko Leta ya Trump ibyitwaramo neza.” Bavuga kandi ko Perezida Trump ari umuntu ushyira mu gaciro. Arabanza agashyira ku munzani, akareba ingaruka z’icyo agiye gukora, n’ingaruka zo kwigumira aho gusa nta gikozwe.”

Nyamara rero, benshi mu nzobere z’ububanyi n’amahanga hano i Washington bahanganyikishijwe n’ukuntu abona politiki y’ububanyi n’amahanga ya Perezida Trump. Bamwe muri bo babigaragaje mu nama baherutse guhuriramo muri kaminuza Johns Hopkins hano i Washington D.C. yavugaga ku “mibanire y’Amerika n’Aziya ku butegetsi bwa Trump.”

Kuri bo, inshuti z’Amerika, ndetse n’abanzi bayo, bashobora kwibeshya ku cyerekezo cya Leta zunze ubumwe z’Amerika kubera ukuntu ubutegetsi bwa Perezida Trump butarerekana umurongo nyawo bugenderaho, n’ukuntu bugenda bwivuguruza ku bibazo bikomeye.”

Naho Perezida Trump, umwanzuro we bashima cyangwa bagaya yawutanze mu kiganiro yagiranye n’ikigo ntaramakuru Associated Press, ati: “Iminsi ijana ivuze iki se? Ni umurongo w’amafuti gusa.”

Trump – Iminsi Ijana
please wait

No media source currently available

0:00 0:04:08 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG