Uko wahagera

USA: Koreya ya Ruguru Ireba Ubushinwa n'Ubuyapani


Perezida wa Amerika Donald Trump na perezida w'Ubushinwa, Xi Jinping
Perezida wa Amerika Donald Trump na perezida w'Ubushinwa, Xi Jinping

Perezida Donald Trump yahamagaye kuri telefone n’umuyobozi mu Buyapani n’uwo mu Bushinwa umwe ukwe, baganira ku mpungenge batewe na Koreya ya Ruguru.

Trump yamaranye iminota 30 kuri telefone na minisitiri w’intebe w’Ubuyapani Shizo Abe. Yamuhamagaye agamije gushaka uburyo Pyongyang yarushaho kwotswa igitutu kugira ngo idakomeza gukora ibikorwa by’ubushotoranyi.

Avugana n’abanyamakuru i Tokyo kuri uyu wa mbere, Abe yagize ati:“Turasaba dukomeje Koreya ya Ruguru, ikomeza ubushobotoranyi bwayo, kwifata”.

Yongeyeho ati: “Tuzakomeza kuba hafi ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, dukurikiranire ibintu hafi kandi dusubize tutajenjetse”.

Ministri w'intebe w'Ubuyapani yanavuze ko we na Perezida Trump bemeranijwe ko uruhare runini mu gukemura ibibazo bya Pyongyang rugamba kugirwa n’Ubushinwa. BwanaTrump, ku ruhande rwe, yagiye avugana na perezida w’Ubushinwa Xi Jinping ibyerekeye Koreya ya Ruguru.

Perezida Jinping yavuze ko afite icyizere ko impande zose zizirinda gukora ikintu icyo aricyo cyose cyatuma ibintu birushaho kuba bibi mu kigobe cya Koreya nk’uko ibiro ntaramakuru by’Ubushinwa Xinhua byabitangaje.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG