Uko wahagera

Capitaine Sagahutu yafunzwe na Tanzania


Innocent Sagahutu
Innocent Sagahutu

Igipolisi cya Tanzania kiratangaza ko cyataye muri yombi Capitaine Sagahutu Innocent. Gisobanura ko cyamufatiye ku mupaka muri district ya Ngara ihana imbibi n’intara ya Makamba y’Uburundi. Kimurega ko yashakaga kujya mu Burundi adafite ibya ngombwa byo kwambuka umupaka.

Innocent Sagahutu
Innocent Sagahutu

Capitaine Sagahutu Innocent yaburanye ibyaha bya jenoside mu cyahoze ari Urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye, TPIR, Arusha muri Tanzania. Rwamukatiye igifungo cy’imyaka 15 akomeza gufungirwa Arusha. Yagombaga kukirangiza mu 2015, ariko yarekuwe by’agateganyo mu kwezi kwa gatanu 2014, nk’uko bigenda no ku bandi banyururu ba TPIR baba barangije 2/3 by’ibihano bakatiwe.

Capitaine Sagahutu yahoze ari umugaba wungirije wa “bataillon de reconnaissance,” umutwe w’imbanzirizakubanza w’ingabo z’u Rwanda zatsinzwe mu 1994.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG