Uko wahagera

Amerika Igerageza Guhuza Pakistani na Afuganistani


Igisilikare cya Pakistani cyahakanye ibirego by’Amerika, bivuga ko Pakistani irobanura imitwe y’abarwanyi irwana nayo ku kubutaka bwayo kugira ngo Islamabad ihe icyerekezo ibibera mu gihugu bituranye cy’Afuganisitani.

Umukuru w’ingabo, jenerali Qamar Javed Bajwa, yasubizaga ku byavugiwe mu biganiro byo kuwa mbere n’umujyanama mu by’umutekano w’Amerika, H.R. McMaster nk’uko abategetsi babivuga.

Bajwa yabwiye McMaster ko ibikorwa byo kurwanya iterabwoba bya Pakistani byibanda ku bakoresha iterabwoba iyo bava bakagera. Itangazo ry’igisilikare cya Pakistani ryo kuri uyu wa kabiri rivuga kandi ko ryamaganye ryivuye inyuma ibivugwa ko ishyigikiye abakorera iterabwoba k’ubutaka bwayo.

Rivuga ko umunyacyubahiro w’Amerika yemeje ibikorwa by’ingabo za Pakistani mu kurandura iterabwoba n’ibikoresho byabo. Ko ibyo bituma Amerika yumva ko bizageza amahoro mu karere no ku isi hose.

McMaster yasuye Pakistani umunsi umwe nyuma yo kugirana ibiganiro n’abayobozi b’Afghanistani i Kabul, aho basuzumye aho ibikorwa byo kurwanya Abatalibani n’iby’ingabo z’Amerika muri icyo gihugu bigeze.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG