Uko wahagera

Intumwa Ya Perezida Trump Muri Pakistani


Jenerali H.R McMaster, umujyanama mu by’umutekano wa Perezida Donald Trump n'umugaba w'ingabo za Pakistani Qamar Javed Bajwa
Jenerali H.R McMaster, umujyanama mu by’umutekano wa Perezida Donald Trump n'umugaba w'ingabo za Pakistani Qamar Javed Bajwa

Jenerali H.R McMaster, umujyanama mu by’umutekano wa Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, yakoze urugendo rutunguranye mu gihugu cya Pakistani aho yabonanye n’abayobozi bakuru bagisivili n’abasirikali.

Uruzinduko rwa McMaster rwari rugamije kunoza umubano mu bya gisirikali no kugerageza gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke mu gihugu cya Afghanistani.

Uyu muyobozi mukuru muri leta ya perezida Trump yageze Islamabad avuye muri Afghanistan aho yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’icyo gihugu ku birebana n’ubufatanye bw’ibihugu byombi mu guhangana n’ikibazo cy’iterabwoba muri ako karere.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara nyuma y’inama McMaster yagiranye n’umujyanama mu bijyanye n’ubutwererane wa Pakistan Sartaj Aziz, rivuga ko Pakistani yagaragaje ko umutekano mu gihugu cya Afghanistani ukomeje kurushaho kuba mubi.

Aziz yashimangiye ko Pakistani yiteguye gufatanya n’amahanga gufasha ingamba zijyanye no guteza imbere amahoro n’ubwiyunge muri Afghanistani.

Mu cyumweru gishize Amerika yagabye igisasu cyahitanye abarwanyi barenga 90 b’umutwe wa Leta ya kiyisilamu.

Igisasu cyiswe “Nyina w’ibisasu byose” Amerika yagabye gifite uburemere bw’ibilo 10,000. Icyo gisasu cyarashwe mu burasirazuba bw’amajyaruguru bw’Afghanistani. Ni ubwa mbere iki gisasu gikoreshejwe mu ntambara.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG