Uko wahagera

Pakistani Igiye Kubaka Urukuta ku Mupaka n'Afghanistan


Umuvugizi w’ingabo za Pakistani General Majoro Asif Ghafoor
Umuvugizi w’ingabo za Pakistani General Majoro Asif Ghafoor

Igisirikali mu gihugu cya Pakistani cyatangaje ko gifite umugambi wo kubaka urukuta rw’ibilometero birenga 2,600 ku mupaka uhuza icyo gihugu n’Afghanistani.

Umuvugizi w’ingabo General Majoro Asif Ghafoor yabwiye abanyamakuru ko uwo mugambi ugamije gukumira abakoresha iterabwoba kwinjira mu gihugu.

Mu kwezi gushize nibwo Pakistani yatangaje bwa mbere umugambi wayo wo kongera umutekano mu duce twibasirwa cyane n’ibitero by’iterabwoba.

Pakistani na Afghanistani bimaze igihe bivuga ko bigiye kurushaho gukorana mu kurwanya iterabwoba no gusenya ibirindiro byabakora iterabwoba biri mu misozi yegereye umupaka w’ibihugu byombi.

Afghanistani yo itangaza ko urwo rukuta ruzagira ingaruka mbi ku rujya n’uruza rw’abaturage baturiye umupaka.

Ku ruhande rwa Pakistani, bavuga ko nta muntu ufite ubabasha bwo kubabuza gukora ibikorwa biri ku butaka bwabo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG